Umukinnyi wa Filime Bahavu Jeanette yakoze ubukwe numukunzi we Fleury

Yanditswe na:REMERA Gaetan kuya: 2021-02-28 22:17:05


Usanase Bahavu Jeannette wamenyekanye muri filime y’uruhererekane “City Maid” nka Diane kuri ubu ari kugaragara muri Filime igezweho yitwa “Impanga”, Diane yakoze ubukwe n’umukunzi we Fleury.

 

Fleury na Bahavu bamaze igihe kitari gito bakundana iyi nimwe muri Couple z’ibyamamare zigezweho mu Rwanda cyane ko Fleury nawe asanzwe azwi mu gutunganya amashusho.

Ubukwe bwa Bahavu na Fleury bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gashyantare 2021  bubera mu mujyi wa Kigali I Nyarutarama.

Tariki 17 Ukuboza 2020 Bahavu na Ndayirukiye bari basezeranye mu mategeko, icyo gihe Ndayirukiye yabwiye IGIHE ko nubwo basezeranye mu murenge, ibyemezo byari biherutse gufatwa n’Inama y’Abaminisitiri byo gukumira ikwirakwira rya COVID-19 byatumye bigiza inyuma indi mihango y’ubukwe bwabo.

Mu mafoto yabashije kujya hanze Bahavu na Fleury bagaragara bari mu modoka ifunguye hejuru Fleury ariwe utwaye iyo modoka.


Powered by Froala Editor


Tanga Igitekerezo


Ibitekerezo

Ba Uwambere Mugutanga Igitekerezo